Itangazo Rihamagara Abifuza Kugura Imodoka Zo Mu Bwoko Bwa Coasters
Job descriptions & requirements
ITANGAZO RIHAMAGARA ABIFUZA KUGURA IMODOKA ZO MU BWOKO BWA COASTERS
Jali Transport Ltd iramenyesha abantu ku giti cyabo, ibigo ndetse n’abandi bose babyifuza ko ibafitiye Coasters zigurishwa.
Izi modoka ni Coasters zakozwe mu mwaka wa 2015 na 2016, zikaba ari imodoka zakoreshejwe (Second Hand).
Izi Coasters zifite ibyangombwa byose kandi ziri mukazi, bityo abifuza kuzigura bashobora kubona amakuru arambuye ku bijyanye na buri modoka, harimo imiterere yayo, umwaka yakozwemo, ibyangombwa ndetse n’ibindi bisobanuro by’ingenzi mbere yo gufata icyemezo cyo kuyigura.
Jali Transport Ltd irahamagarira abifuza kugura izi modoka kwegera ubuyobozi bw’ikigo kugira ngo bahabwe ibisobanuro birambuye.
Umunsi ntarengwa (deadline) ni taliki 15/09/2026
KU BINDI BISOBANURO
Abifuza ibindi bisobanuro cyangwa kureba izi modoka bashobora guhamagara kuri Tel: 0781 712 500 cyangwa email: jamesmuneza1@gmail.com
NDIKUBWIMANA Francois
Umuyobozi Mukuru
Important safety tips
- Do not make any payment without confirming with the BrighterMonday Customer Support Team.
- If you think this advert is not genuine, please report it via the Report Job link below.