Itangazo Rihamagarira Abantu Gupiganirwa Isoko Ryo Kugemura Ibikoresho Byo Mu Biro
Job descriptions & requirements
ITANGAZO RIHAMAGARIRA ABANTU GUPIGANIRWA ISOKO
Ubuyobozi bwa IGICUMBI SACCO NYANZA iherereye mu ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, burifuza gutanga isoko ryo Kugemura ibikoresho byo mu biro (Supply of office stationeries and printing consumables) ku biro bikuru by’IGICUMBI SACCO NYANZA no mu Mashami yose y’IGICUMBI SACCO NYANZA.
Abifuza gupiganira iryo soko basabwa kugura igitabo cy’amabwiriza y’ipiganwa (DAO) bakishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000frw) adasubizwa kuri imwe mu makonti y’IGICUMBI SACCO NYANZA akurikira: 4009213182101 iri muri Equity Bank ,4493435453 iri muri BPR, 100239673788 iri muri BK zose ziri mu mazina y’IGICUMBI SACCO NYANZA . Amabahasha afunze neza akubiyemo ibiciro n’ibyangombwa agomba kuba yagejejwe mu IGICUMBI SACCO NYANZA bitarenze tariki ya 28 Ukwakira , 2026 saa munani n’iminota mirongo itatu z’amanywa (14h30’) ku isaha yo mu Rwanda. Amabahasha azafungurirwa mu ruhame kuri uwo munsi saa munani na mirongo ine z’amanywa (14h40) ku isaha yo mu Rwanda.
Bikorewe i Nyanza, kuwa 28/09/2026.
NIYITEGEKA Eric
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi w’IGICUMBI SACCO NYANZA
Important safety tips
- Do not make any payment without confirming with the BrighterMonday Customer Support Team.
- If you think this advert is not genuine, please report it via the Report Job link below.