R

Itangazo Ry’isoko Ryo Kugurira Agenerwabikorwa Ingurube 17 N’ihene 36 Bifite Ibiro Biri Hagati Ya 20-25

RW553 Mulindi

Supply Chain & Procurement

1 month ago
Kirehe Contract Confidential

Job descriptions & requirements

EGLISE PRESBYTERIENNE AU RWANDA Mulindi kuwa 30/07/2026

PAROISSE NYARUBUYE

RW0553 EPR MULINDI

ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGURIRA AGENERWABIKORWA INGURUBE 17 N’IHENE 36 BIFITE IBIRO BIRI HAGATI YA 20-25

  • Isoko ryo gutanga ingurube 17 n’ihene 36 z’abagenerwabikorwa 15 ba Survival na Home based. Nº007/CI/RW05532026

Itorero presbyterienne mu Rwanda Paroisse ya Nyarubuye, itorero rifite icyicaro mu murenge wa NASHO mu karere ka KIREHE akagari ka KAGESE umudugudu wa KIBIMBA, rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo batandukanye kandi babifitiye ububasha gupiganira isoko rigaragara haruguru . Ibi bikazabera ku icyicaro cy’Itorero aho Umushinga Rw0553 EPR Mulindi Uterwa inkunga na Compassion International-Rwanda ukorera.

a. Ingurube n’ihene bicyenewe ni Amashashi apima kuva ku ibiro 20kg kuzamura , zujuje ubuziranenge , zapimishijwe amaraso kandi zambaye amaherena . 

Hemerewe gupiganwa ba rwiyemezamirimo bujuje ibyangombwa bikurikira: 

  • Registre y’ubucuruzi igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora uyu murimo ari gupiganira, (RDB Certificate ) 
  • TIN,VAT, 
  • Icya ngombwa cyo kutabamo umwenda w’imisoro gitangwa na RRA, RSSB biriho umukono wa Noteri 
  • Kugira akamashini gasohora inyemezabwishyu yemewe n’ikigo RRA,
  • Photocopy y’irangamuntu ya nyiri company 
  • Kuba afite konti iri mumazina ya company
  • Kuba afite ubushobozi bwo kuzana ingurube n’ihene muminsi icumi amaze guhabwa amasezerano ndetse na komande y’ibyo azazana.
  • Kwerekana ibyangombwa byibuze 2 byaho yaba yarakoze imirimo yapiganiye.

Abifuza gupiganira iri soko kandi bujuje ibisabwa muri iri tangazo bohereza ibyangombwa kuri e-mail y’umushinga rw553mulindi@gmail.com  bagatanga copy Kuri iyi email CUwase@rw.ci.orgkandi documents idatanzwe hose iba impfabusa. Kudeposa ni uguhera tariki ya 30/07/2026 kugeza 12/08/2026 saa kumi n’imwe zuzuye z’umugoroba(17h00). Kureba abapiganwe no gutangaza abatsinze ku mugaragaro bizaba mu ruhame kuwa 13/08/2026 saa 10h00. Uzatsindira iryo soko azamenyeshwa mu nyandiko igihe cyo gusinya amasezerano y’isoko. 

Kubindi bisobanuro mwahamagara kuri tel: 0788762170 / 0788805545

Bikorewe Mulindi 30/07/2026.

Umushumba wa EPR Paroisse Nyarubuye

Pastor NSHIMIYIMANA Jean Claude

Important safety tips

  • Do not make any payment without confirming with the BrighterMonday Customer Support Team.
  • If you think this advert is not genuine, please report it via the Report Job link below.

This action will pause all job alerts. Are you sure?

Cancel Proceed

Similar jobs

Lorem ipsum

Lorem ipsum dolor (Location) Lorem ipsum Confidential
4 years ago

Stay Updated

Join our newsletter and get the latest job listings and career insights delivered straight to your inbox.

v2.homepage.newsletter_signup.choose_type

We care about the protection of your data. Read our

We care about the protection of your data. Read our  privacy policy .

Or your alerts