Itangazo Ryo Gutanga Isoko Ryo Kudodera No Kwambika Abana Impuzankano Y’umushinga
Job descriptions & requirements
PRESBYTERIENNE AU RWANDA
PAROISSE BYERU RW0577 EPR BYERU Tel: 0783746943 Email: rw577byeru@gmail.com
ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO (APPEL D’OFFRES)
Ubuyobozi bw’Umushinga RW0577 ukorera muri Paruwasi ya EPR BYERU, iherereye mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Tangabo, Umurenge wa Manihira, Akarere ka Rutsiro, buramenyesha ba rwiyemezamirimo bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko bashobora kuza gupiganira isoko rikurikira:
- Isoko Ryo Kudodera No Kwambika Abana Impuzankano Y’umushinga.
Ba rwiyemezamirimo babyifuza kandi bafite ubushobozi bwo gukora iyi mirimo barahamagarirwa kuza gufata ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ry’amasoko (DAO), bitwaje cachet kugira ngo basinye mu gitabo cyo gusura sample n’isoko n’inyemezabwishyu igaragaza ko bishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 Frw) adasubizwa kuri konti ikurikira:
- Banki: Bank of Kigali (BK)
- Nimero ya konti: 100024823077
- Icyitonderwa: Inyemezabwishyu igomba kugaragaza isoko rwiyemezamirimo agiye gupiganira. Igihe ntarengwa cyo gufata ibitabo by’ipiganwa: Ni ku wa 16/11/2026 saa 12h00. Itariki yo gufungura amabahasha: Ni ku wa 17/11/2026, ku mugaragaro, ku biro by’Umushinga RW0577 EPR BYERU. Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri nimero zikurikira: Umuyobozi w’Umushinga (PD): 0783746943,
Mushumba wa Paroisse ya BYERU: 0782084339
Bikorewe I Byeru kuwa 10/11/2026 ,
Umuyobozi wa Paroisse ya Byeru
Pastor KUBWIMANA Oswald
Important safety tips
- Do not make any payment without confirming with the BrighterMonday Customer Support Team.
- If you think this advert is not genuine, please report it via the Report Job link below.