E

Kongera Gutanga Isoko Ryo Kubaka Urugo Mbonezamikurire (ECDs) 

Eglise Presbyterienne au Rwanda

Supply Chain & Procurement

2 days ago
New

Job descriptions & requirements

KONGERA GUTANGA ISOKO RYO KUKABA URUGO MBONEZAMIKURIRE (ECDs) 

Itorero Presibiteriyene mu Rwanda (EPR) binyuze mu mushinga waryo EPR- Turakura Kids Rwanda ku bufatanye na Help a Child Rwanda riramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi n’ibyangombwa ko EPR yifuza gutanga akazi ko kubaka ECDs 2 mu Kagali ka Kigarama mu Murenge wa Nzige no mu Kagali ka Byinza Mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana.

-EPR yifuza kandi gutanga akazi ko gusana ECD Ejo heza iri mu Kagali ka Kabuye ndetse no gusana inyubako ya Child friendly Space (CFS) iherereye kubiro byUmurenge wa Fumbwe.

Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuba yujuje ibyangombwa bigaragara ku mugereka w`iri tangazo, kandi akabanza kwishyura amafranga ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000Frw) adasubizwa, azashyirwa kuri compte no 100000481062 EPR apppui aux initiatives iri muri BK.

NB: Abari barasuye ubushize ntabwo bazongera kwishyura aya mafranga asabwa

Gusura ahazakorerwa imirimo ku batarasuye mbere, biteganyijwe kuwa mbere tariki 14/09/2026 saa yine za mugitondo (10:00) mu Murenge wa Rubona, Nzige na Fumbwe. Tuzahagurukira i Rwamagana ahakorera EPR Turakura Kids Rwanda.

Amadosiye yuzuye asaba ako kazi agomba kuba yagejejwe ku biro bya EPR mu Kiyovu bitarenze tariki ya 18/09/2026 saa yine za mugitondo (10:00) ari nabwo gufungura amabaruwa bizahita bibera mu ruhame abapiganwe bahari. Ku bindi bisobanuro, mwabariza kuri telefoni 0788410902.
 

Bikorewe i Kigali, kuwa 10/09/2026
 

Rev Dr Pascal BATARINGAYA

Prezida wa EPR

IBYO UPIGANIRWA ISOKO AGOMBA KUBA YUJUJE

A.IBISABWA BYO KURI TEKENIKI 

1.Ibaruwa isaba yandikiwe umuyobozi mukuru w’Itorero rya EPR. 

2.Umwirondoro w’ upiganwa ugaragaza amateka ya company, umutungo uyifasha gukora ibikorwa byayo, aderesi yuzuye ndetse n’aho ikorera. 

3.Icyemezo cy’iyandikwa gitangwa na RDB kigaragaza ko ibikorwa by’ingenzi by’upiganwa ari ubwubatsi. 

4.Icyemezo cyemeza ko nta Mwenda w’imisoro sosiyete ibereyemo RRA kandi kigifite agaciro. 

5.Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’imisanzu gitangwa na RSSB kigifite agaciro. 

6.Kopi y’indangamuntu y’upiganwa cyangwa ya nyiri sosiyete ipiganirwa isoko. 

7.Icyemezo cya VAT n’icyemezo cyerekana ko ukoresha EBM gitangwa na RRA (Electronic Billing Machine) kigifite agaciro.

8.Icyemezo cyerekana ko upiganwa cg Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ipiganwa nta byaha afite (Criminal Record) kandi kigifite agaciro.

9.Icyemezo cyerekana ko umuntu atigeze ahomba “Good Standing” gitangwa na RDB kigifite agaciro. 

10.Gutanga nibura ibyemezo bibiri by’imirimo yakozwe neza bigaragaza ko upiganwa cyangwa sosiyete yakoze imirimo isa n’iri soko apiganirwa n’amasezerano y’iyo mirimo yakoze ahandi. Kimwe muri ibyo byemezo bibiri kigomba kuba kigaragaza akazi gafite agaciro kangana cyangwa karuta ako isoko risabirwa, kandi kikaba giherekejwe n’icyemezo cy’uko uwo murimo wakozwe neza mu gihe cy’imyaka nibura ibiri ishize. 

11.Kwerekana abakozi bashobora gukora iyo mirimo n’uburambe bwabo (CV z’aba injeniyeri 3, harimo 2 banditswe mu rugaga rwaba enjeniyeri mu Rwanda). 

12.Gahunda cyangwa amatariki ateganyijwe yo kurangiza imirimo. 

13.Urutonde rw’ibikoresho n’imodoka Sosiyete ifite, hamwe n’ibihamya by’uko ari ibyayo cyangwa ibikodeshwa, kandi bifitanye isano n’akazi kagomba gukorwa. 

14.Inyandiko zose ziboneka muri sisitemu zo kuri internet zizagenzurwa mu gihe cy’isuzuma; izizagaragara ko zitavuguruwe, sosiyete izahita ikurwamo. 

Ntabwo sosiyete zishyize hamwe (Joint Venture Companies) zemerewe kwitabira iri soko. 

B. INYANDIKO ZISABWA KU BIJYANYE N’IMARI 

15.Inyandiko za Banki zemejwe (Certified Bank Statements) z’amezi atatu aheruka, zigaragaza amafranga aheruka kunyura kuri Konti ari hejuru ariko atari munsi ya miliyoni mirongo itanu 50,000,000Fr. (Izo nyandiko za Bank zigomba kuba zifite kashe y’umwimerere ya Banki). Kuba kuri Konti ya Sosiyeti hariho amafranga ahagije biri mubizamuzamurira amanota. 

Attachment
attachment_file_22c0e8b11ae12244a221

Important safety tips

  • Do not make any payment without confirming with the BrighterMonday Customer Support Team.
  • If you think this advert is not genuine, please report it via the Report Job link below.

This action will pause all job alerts. Are you sure?

Cancel Proceed

Similar jobs

Lorem ipsum

Lorem ipsum dolor (Location) Lorem ipsum Confidential
4 years ago

Stay Updated

Join our newsletter and get the latest job listings and career insights delivered straight to your inbox.

v2.homepage.newsletter_signup.choose_type

We care about the protection of your data. Read our

We care about the protection of your data. Read our  privacy policy .

Or your alerts